20 Ndetse Yesaya yageze n’ubwo avuga adaciye ku ruhande kandi afite ubutwari bwinshi ati: “Abataranshatse ni bo bambonye,+ kandi abatarabaririje ibyanjye ni bo bamenye.”+ 21 Nanone yerekeje ku Bisirayeli aravuga ati: “Buri munsi ningingaga abantu batumvira kandi bigomeka kugira ngo bangarukire.”+