-
Yesaya 2:3, 4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Abantu benshi bazawugana bavuga bati:
“Nimuze tuzamuke tujye ku musozi wa Yehova,
Ku nzu y’Imana ya Yakobo.+
Izatwigisha ibyo dukwiriye gukora
Kandi natwe tuzabikurikiza.”+
4 Azacira imanza abantu bo mu bindi bihugu
Kandi azakosora ibitagenda neza byose kugira ngo bigirire akamaro abantu benshi.
Nta gihugu kizongera gutera ikindi cyitwaje inkota
Kandi ntibazongera kwiga kurwana.+
-