-
Gutegeka kwa Kabiri 30:1-3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
30 “Ibivugwa muri iri sezerano byose nibimara kubageraho, ni ukuvuga imigisha n’ibyago nabashyize imbere,+ mukabyibuka+ muri mu bihugu byose Yehova Imana yanyu azaba yarabatatanyirijemo,+ 2 maze mukagarukira Yehova Imana yanyu,+ mwebwe n’abana banyu, mukamwumvira mugakora ibyo mbategeka uyu munsi, mubikoranye umutima wanyu wose n’ubugingo* bwanyu bwose,+ 3 Yehova Imana yanyu azagarura abazaba barajyanywe muri ibyo bihugu,+ abagirire imbabazi,+ yongere abahurize hamwe abavanye muri ibyo bihugu byose Yehova Imana yanyu azaba yarabatatanyirijemo.+
-
-
Yesaya 43:6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Nzabwira amajyaruguru nti: ‘barekure.’+
Mbwire n’amajyepfo nti: ‘ntubagumane.
Garura abahungu banjye bave kure n’abakobwa banjye bave ku mpera z’isi,+
-
Yesaya 60:4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Ubura amaso yawe urebe impande zose.
Bose bahuriye hamwe; baza bagusanga.
-
-
-