-
Matayo 4:13-16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Nyuma yaho ava i Nazareti, ajya i Kaperinawumu+ iruhande rw’inyanja, mu ntara ya Zabuloni na Nafutali, aba ari ho atura. 14 Ibyo byashohoje ubuhanuzi bwa Yesaya bugira buti: 15 “Yemwe bantu mutuye mu gihugu cya Zabuloni n’icya Nafutali, ku muhanda werekeza ku nyanja, hakurya ya Yorodani muri Galilaya ituwe n’abanyamahanga! 16 Abantu bari bicaye mu mwijima babonye umucyo mwinshi, kandi abari bicaye mu karere k’igicucu cy’urupfu, umucyo+ warabamurikiye.”+
-