-
Gutegeka kwa Kabiri 28:63Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
63 “Nk’uko Yehova yishimiye kubagirira neza kandi agatuma muba benshi, ni ko Yehova azishimira kubarimbura mugashiraho. Muzashira mu gihugu mugiye kwigarurira.
-
-
2 Abami 17:22, 23Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
22 Abisirayeli bakomeje gukora ibyaha byose nk’ibyo Yerobowamu yakoze.+ Ntibigeze babireka, 23 kugeza igihe Yehova yabirukaniye mu gihugu nk’uko yari yarabivuze akoresheje abagaragu be bose b’abahanuzi.+ Uko ni ko Abisirayeli bajyanywe mu gihugu cy’Abashuri ku ngufu,+ akaba ari na ho bakiri kugeza uyu munsi.*
-