8 Ahazi afata ifeza na zahabu byari mu nzu ya Yehova n’ibyari mu bubiko bw’inzu y’umwami, abyoherereza umwami wa Ashuri kugira ngo amuhe ruswa.+ 9 Umwami wa Ashuri yemera ibyo amusabye, atera i Damasiko arahafata. Abaturage baho abajyana i Kiri+ ku ngufu, naho Resini we aramwica.+