-
Yesaya 9:5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Urukweto rwose rukandagira ubutaka bugatigita
N’umwitero wose winitswe mu maraso,
Bizatwikwa n’umuriro.
-
-
Yesaya 30:27Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
27 Dore izina rya Yehova rije rituruka kure,
Rifite uburakari bwaka cyane, rizanye n’ibicu biremereye.
Iminwa ye yuzuye uburakari
Kandi ururimi rwe rumeze nk’umuriro utwika.+
-
-
Yesaya 31:8, 9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Abashuri bazicishwa inkota, ariko itari iy’umuntu.
Inkota itari iy’umuntu ni yo izabica.+
Bazahunga bitewe n’inkota
Kandi abasore babo bazakoreshwa imirimo y’agahato.
9 Igitare cyabo kizashiraho bitewe n’ubwoba bwinshi
Kandi abatware babo bazahahamuka bitewe n’ikimenyetso,” ni ko Yehova avuga,
We ufite umucyo* muri Siyoni n’itanura rye rikaba muri Yerusalemu.
-