-
Hoseya 1:10, 11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 “Abisirayeli bazaba benshi bangane n’umusenyi wo ku nyanja udashobora gupimwa cyangwa kubarwa.+ Kandi ahantu babwiriwe ngo: ‘ntimuri abantu banjye,’+ ni ho bazabwirirwa ngo: ‘muri abana b’Imana ihoraho.’+ 11 Abayuda n’Abisirayeli bazahurizwa hamwe bunge ubumwe,+ bishyirireho umuyobozi umwe maze bave mu gihugu, kuko umunsi wa Yezereli uzaba ukomeye.+
-