-
Abacamanza 7:25Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
25 Nanone bafata abatware babiri b’Abamidiyani, ari bo Orebu na Zebu. Orebu bamwiciye ku rutare runini nyuma rwaje kwitwa “urutare rwa Orebu,”+ naho Zebu bamwicira aho bengeraga divayi nyuma haje kumwitirirwa. Bakomeza gukurikira Abamidiyani,+ bazanira Gideyoni igihanga cya Orebu n’icya Zebu mu karere ka Yorodani.
-
-
Abacamanza 8:21Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
21 Zeba na Salumuna baramubwira bati: “Ngwino abe ari wowe utwiyicira. Ese nturi umugabo ufite imbaraga? None se waje ukatwiyicira?” Nuko Gideyoni araza yica Zeba na Salumuna,+ atwara imirimbo ifite ishusho y’ukwezi yari ku majosi y’ingamiya zabo.
-