-
1 Samweli 22:18, 19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 Hanyuma umwami abwira Dowegi ati:+ “Genda wice bariya batambyi!” Dowegi w’Umwedomu+ ahita yica abo batambyi. Uwo munsi yishe abagabo 85 bari bambaye efodi iboshye mu budodo bwiza cyane.+ 19 Nanone yicishije inkota abantu b’i Nobu,+ umujyi w’abatambyi, yica abagabo n’abagore, abana bato n’abonka, inka, indogobe n’intama.
-