-
2 Ibyo ku Ngoma 32:21, 22Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
21 Nuko Yehova yohereza umumarayika yica abasirikare bose b’abanyambaraga,+ abayobozi n’abakuru b’ingabo z’umwami wa Ashuri. Uwo mwami asubira mu gihugu cye yakozwe n’isoni. Nyuma yaho ajya mu nzu* y’imana ye maze bamwe mu bahungu be baraza bamwicisha inkota.+ 22 Uko ni ko Yehova yatabaye Hezekiya n’abaturage b’i Yerusalemu, akabakiza Senakeribu umwami wa Ashuri, akabakiza n’abandi banzi babo bose maze akabaha amahoro impande zose.
-
-
Yesaya 31:8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Abashuri bazicishwa inkota, ariko itari iy’umuntu.
Inkota itari iy’umuntu ni yo izabica.+
Bazahunga bitewe n’inkota
Kandi abasore babo bazakoreshwa imirimo y’agahato.
-