-
2 Abami 17:25, 26Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
25 Igihe abo bantu bimukiraga i Samariya ntibasengaga* Yehova. Nuko Yehova abateza intare,+ zica bamwe muri bo. 26 Abantu babwira umwami wa Ashuri bati: “Abaturage wagiye gutuza mu mijyi y’i Samariya ntibazi uko abahoze batuye muri icyo gihugu basengaga Imana yaho. None iyo Mana ikomeje kubateza intare zikabica kuko nta n’umwe uzi uko abo muri icyo gihugu basengaga iyo Mana.”
-