ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yesaya 13:19
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 19 Babuloni, itatse ubwiza* kurusha ubundi bwami bwose,+

      Ubwiza n’ishema ry’Abakaludaya,+

      Izamera nka Sodomu na Gomora, igihe Imana yaharimburaga.+

  • Yesaya 14:4
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 4 muzacira umwami w’i Babuloni uyu mugani* mumuseka, muti:

      “Mbega ukuntu uwakoreshaga abandi imirimo y’agahato ibye birangiye!

      Mbega ukuntu kugirira abandi nabi byarangiye!+

  • Yesaya 45:1
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 45 Uku ni ko Yehova yabwiye Kuro uwo yatoranyije,+

      Uwo yafashe ukuboko kw’iburyo+

      Kugira ngo atume atsinda ibihugu,+

      Atsinde abami,*

      Amufungurire imiryango ifite inzugi ebyiri,

      Ku buryo amarembo atazigera afungwa:

  • Yeremiya 51:8
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  8 Babuloni yaguye mu buryo butunguranye iramenagurika.+

      Nimuyiririre.+

      Muyishakire umuti wo kuyivura ububabare bwayo, wenda yakira.”

  • Daniyeli 5:28
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 28 “PERESI bisobanura ngo: ‘ubwami bwawe bwaciwemo ibice buhabwa Abamedi n’Abaperesi.’+

  • Daniyeli 5:30
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 30 Muri iryo joro Belushazari umwami w’Abakaludaya aricwa.+

  • Ibyahishuwe 14:8
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 8 Nuko umumarayika wa kabiri akurikiraho, aravuga ati: “Yaguye! Babuloni Ikomeye+ yaguye,+ ya yindi yatumye ibihugu byose byo ku isi bisinda divayi yayo, ni ukuvuga irari ryayo ryinshi ry’ubusambanyi!”*+

  • Ibyahishuwe 18:2
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 2 Arangurura ijwi rifite imbaraga, aravuga ati: “Yaguye! Babuloni Ikomeye yaguye,+ kandi yahindutse icumbi ry’abadayimoni. Ni ho imyuka mibi* yose iba, kandi ni ho inyoni n’ibisiga byose byanduye ndetse byangwa biba.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze