-
2 Abami 25:4, 5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Abantu baciye inzira mu rukuta rw’umujyi+ maze ingabo zose zihunga ari nijoro zinyuze mu irembo ryo hagati y’inkuta ebyiri, ryari hafi y’ubusitani bw’umwami, igihe Abakaludaya bari bagose umujyi, umwami na we ahunga yerekeza muri Araba.+ 5 Ariko ingabo z’Abakaludaya zakurikiye umwami, zimufatira mu bibaya byo mu butayu bw’i Yeriko maze ingabo ze zose zirahunga asigara wenyine.
-