8 Ibyo bizatuma ngira agahinda kenshi, ndire cyane.+
Nzagenda ntambaye inkweto, kandi nambaye ubusa.+
Nzumvikanisha ijwi ry’agahinda nk’ingunzu
Kandi ndire cyane nka otirishe.
9 Samariya ifite igikomere kidashobora gukira.+
Cyarakwirakwiriye kigera i Buyuda,+
Ndetse kigera no mu marembo ya Yerusalemu, aho abantu banjye batuye.+