-
Yesaya 5:12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 Inanga n’ibikoresho by’umuziki bifite imirya,
Ishako,* umwironge na divayi ntibibura mu birori byabo;
Ariko ntibita ku murimo wa Yehova
Kandi ntibabona umurimo w’amaboko ye.
-
-
Yesaya 56:12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 “Nimuze! Ngiye gushaka divayi,
Maze tunywe inzoga kugeza dusinze+
Kandi ejo hazaba hameze nk’uyu munsi, ndetse habe heza kurushaho.”
-
-
Amosi 6:1Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 “Bazahura n’ibibazo bikomeye abantu b’i Siyoni baguwe neza,
Bamwe bumva ko bafite umutekano ku musozi wa Samariya!+
Ni bo banyacyubahiro bo mu gihugu gikomeye kurusha ibindi,
Kandi ni bo Abisirayeli bagisha inama.
-
-
Yakobo 5:5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Ku isi mwabayeho mu iraha kandi mwatwawe n’ibinezeza. Imitima yanyu imeze nk’amatungo akomeza kubyibuha kugeza ku munsi wo kubagwa.+
-