18 “Mwana w’umuntu we, abo mu muryango wa Isirayeli bambereye nk’abatagira umumaro. Bameze nk’ibisigazwa biva ku mabuye y’agaciro. Bose bameze nk’icyuma cy’umuringa, icy’itini, icy’ubutare n’icyuma kidakomeye mu muriro w’itanura. Bahindutse nk’ibisigazwa by’ifeza.+