-
Gutegeka kwa Kabiri 28:63, 64Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
63 “Nk’uko Yehova yishimiye kubagirira neza kandi agatuma muba benshi, ni ko Yehova azishimira kubarimbura mugashiraho. Muzashira mu gihugu mugiye kwigarurira.
64 “Yehova azabatatanyiriza mu bindi bihugu byose, kuva ku mpera imwe y’isi kugera ku yindi,+ kandi nimugerayo muzakorera izindi mana mutigeze mumenya, yaba mwebwe cyangwa ba sogokuruza banyu, ni ukuvuga imana z’ibiti n’amabuye.+
-
-
Nehemiya 1:8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 “Ndakwinginze, ibuka ibyo wabwiye umugaragu wawe Mose ugira uti: ‘nimutanyumvira, nzabatatanyiriza mu bihugu byinshi.+
-