2 Iyaba nari mfite icumbi ry’abagenzi mu butayu!
Nasiga abantu banjye nkigendera,
Nkajya kure yabo kuko bose ari abasambanyi,+
Agatsiko k’indyarya.
3 Bafora ururimi rwabo nk’umuheto.
Mu gihugu nta budahemuka buhari ahubwo huzuyemo ibinyoma.+
“Bagenda barushaho gukora ibibi
Kandi ntibumva ibyo mbabwira.”+ Ni ko Yehova avuga.