-
2 Abami 21:16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
16 Nanone Manase yishe abantu benshi abahoye ubusa, ku buryo amaraso yabo yayujuje i Yerusalemu, kuva ku ruhande rumwe kugera ku rundi,+ kandi ibyo byiyongeraga ku cyaha yari yarakoze cyatumye abaturage b’i Buyuda bakora ibyo Yehova yanga.
-
-
2 Ibyo ku Ngoma 36:15, 16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Yehova Imana ya ba sekuruza yakomeje kubatumaho abantu ngo bababurire, ababurira inshuro nyinshi, kuko yagiriraga impuhwe abantu be n’ahantu he ho gutura. 16 Ariko bakomeje guseka abo Imana yabatumagaho,+ bagasuzugura amagambo yayo+ kandi bagakoza isoni abahanuzi bayo,+ kugeza ubwo Yehova yarakariye cyane abantu be,+ ku buryo nta wari kubatabara.
-