-
Intangiriro 7:15, 16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Ibinyabuzima byose byo mu moko atandukanye bikomeza gusanga Nowa mu bwato, bibiri bibiri. 16 Nuko byinjira mu bwato, ikigabo n’ikigore nk’uko Imana yari yabitegetse Nowa. Bimaze kwinjira Yehova akinga urugi.
-
-
Kuva 12:22, 23Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
22 Hanyuma mufate uduti twitwa hisopu mudukoze mu maraso ari mu ibase, muyasige hejuru y’umuryango no ku mpande zombi z’umuryango kandi ntihagire n’umwe muri mwe usohoka mu nzu ye kugeza mu gitondo. 23 Yehova nanyura mu gihugu aje guteza Abanyegiputa ibyago, akabona amaraso hejuru y’umuryango no ku mpande zombi z’umuryango, Yehova azanyura kuri uwo muryango kandi nta muntu n’umwe wo mu nzu yanyu azica.+
-