-
2 Abami 16:10, 11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 Umwami Ahazi ajya i Damasiko guhura na Tigulati-pileseri umwami wa Ashuri. Abonye igicaniro cyari i Damasiko yoherereza umutambyi Uriya ishusho y’icyo gicaniro n’igishushanyo kigaragaza uko cyubatse.+ 11 Umutambyi Uriya+ yubaka icyo gicaniro+ akurikije ibintu byose Umwami Ahazi yari yamwoherereje ari i Damasiko. Yarangije kucyubaka Umwami Ahazi ataragaruka avuye i Damasiko.
-