ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Zab. 45:6
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  6 Imana ni yo iguhaye ubwami kugeza iteka ryose.+

      Inkoni y’ubwami bwawe ni inkoni yo gukiranuka.*+

  • Zab. 72:1
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 72 Mana, utume umwami amenya guca imanza nkawe,

      Kandi ufashe umwana w’umwami amenye gukiranuka kwawe.+

  • Yesaya 9:7
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  7 Ubutegetsi bwe buzakwira hose

      Kandi amahoro ntazagira iherezo+

      Ku ntebe y’ubwami ya Dawidi+ no mu bwami bwe,

      Kugira ngo abukomeze+ kandi abushyigikire

      Akoresheje ubutabera+ no gukiranuka,+

      Uhereye ubu ukageza iteka ryose.

      Yehova nyiri ingabo azabikorana umwete kuko yabyiyemeje.

  • Yesaya 11:4, 5
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Yeremiya 23:5
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 5 Yehova aravuga ati: “Igihe kigiye kugera maze ntume Dawidi akomokwaho* n’umuntu ukiranuka,+ uzahabwa intebe ye y’ubwami.+ Azaba umwami urangwa n’ubushishozi kandi azatuma mu gihugu haba ubutabera no gukiranuka.+

  • Zekariya 9:9
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  9 “Ishime cyane wa mukobwa w’i Siyoni we!

      Nimurangurure amajwi yo gutsinda mwa baturage b’i Yerusalemu mwe!

      Dore umwami wanyu aje abasanga.+

      Arakiranuka kandi azabahesha agakiza.*

      Yicisha bugufi+ kandi agendera ku ndogobe,

      Ndetse ku cyana cy’indogobe.+

  • Abaheburayo 1:9
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 9 Wakunze gukiranuka wanga ibikorwa bibi. Ni cyo cyatumye Imana, ari na yo Mana yawe, igutoranya+ ikagusukaho amavuta kandi igatuma ugira ibyishimo kurusha bagenzi bawe.”+

  • Ibyahishuwe 19:11
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 11 Nuko mbona ijuru rikinguye, maze ngiye kubona mbona ifarashi y’umweru.+ Uwari uyicayeho yitwa Uwizerwa+ kandi w’Ukuri.+ Aca imanza zihuje n’ukuri kandi akarwana intambara mu buryo bukiranuka.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze