9 Muri ayo mabaruwa yandikamo ati: “Mutegeke abantu bigomwe kurya no kunywa kandi mwicaze Naboti imbere y’abandi. 10 Nuko mushake abagabo babiri batagira icyo bamaze mubicaze imbere ye, bamushinje+ bati: ‘watutse Imana n’umwami!’+ Hanyuma mumusohore mumutere amabuye apfe.”+