5 Hanyuma aryama munsi y’icyo giti arasinzira. Ariko mu buryo butunguranye umumarayika araza amukoraho,+ aramubwira ati: “Byuka urye!”+ 6 Arebye ku musego abona umugati ufite ishusho y’uruziga uri ku mabuye ashyushye, hari n’icyo kunyweramo amazi. Ararya kandi aranywa, hanyuma arongera araryama.