-
Yesaya 63:1-3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
63 Uriya ni nde uje aturutse muri Edomu,+
Agaturuka i Bosira+ yambaye imyenda y’amabara arabagirana,*
Yambaye imyenda y’icyubahiro,
Atambuka afite imbaraga nyinshi?
“Ni njyewe, uvuga ibyo gukiranuka,
Nkagira imbaraga nyinshi zo gukiza.”
2 Kuki umwenda wawe utukura
Kandi se kuki imyenda yawe isa n’abanyukanyukira imizabibu aho bengera Divayi?+
3 “Nanyukanyukiye imizabibu aho bengera divayi ndi njyenyine,
Nta n’umwe mu bantu bo mu bihugu wamfashije.
Nakomeje kunyukanyuka abanzi banjye ndakaye,
Nkomeza kubakandagira mfite umujinya.+
Amaraso yabo yatarukiraga ku myenda yanjye,
Maze imyenda yanjye yose irandura.
-
-
Obadiya 8, 9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Yehova aravuga ati:
“Uwo munsi nzarimbura abanyabwenge bo muri Edomu.+
Nzarimbura abahanga bo mu karere k’imisozi miremire ka Esawu.
-