16 Kuri uwo munsi, bazabwira Yerusalemu bati:
“Ntutinye Siyoni we!+
Gira ubutwari ntucike intege.
17 Yehova Imana yawe ari hagati muri wowe.+
Azagukiza kuko ari Umunyambaraga.
Azakwishimira cyane,+
Kandi urukundo rwinshi agukunda, ruzatuma yumva anyuzwe.
Azakwishimira arangurure ijwi ry’ibyishimo.