-
Yesaya 29:18Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 Icyo gihe abatumva bazumva amagambo yo mu gitabo
Kandi amaso y’abatabona azarebera mu mwijima no mu mwijima mwinshi cyane.+
-
-
Mariko 7:32-35Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
32 Ahageze bamuzanira umuntu wari ufite ubumuga bwo kutumva+ kandi uvuga adedemanga, baramwinginga ngo amurambikeho ikiganza. 33 Nuko amuvana mu bantu amujyana ahiherereye, amushyira intoki mu matwi. Amaze gucira amacandwe, amukora ku rurimi.+ 34 Hanyuma areba mu ijuru, ariruhutsa cyane, maze aravuga ati: “Efata,” bisobanura ngo: “Amatwi yawe niyumve kandi uvuge.” 35 Nuko uwo muntu yongera gusubirana ubushobozi bwe bwo kumva,+ n’ururimi rwe rurakira, atangira kuvuga neza.
-