-
Ibyakozwe 8:7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Hari benshi bari bafite imyuka mibi, kandi iyo myuka yarasakuzaga cyane maze ikabavamo.+ Byongeye kandi, abantu benshi bari bararemaye n’abari baramugaye barakize.
-
-
Ibyakozwe 14:8-10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Icyo gihe i Lusitira hari umugabo wari wicaye yaramugaye ibirenge. Yari yaramugaye kuva akivuka kandi ntiyari yarigeze agenda. 9 Uwo mugabo yari ateze amatwi ibyo Pawulo yavugaga, maze Pawulo aramwitegereza abona ko afite ukwizera kwatuma akira.+ 10 Nuko amubwira mu ijwi riranguruye ati: “Haguruka, uhagarare wemye.” Hanyuma uwo mugabo arasimbuka atangira kugenda.+
-