ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Abami 18:19-25
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 19 Nuko Rabushake arababwira ati: “Mubwire Hezekiya muti: ‘umwami ukomeye, umwami wa Ashuri, yavuze ati: “ubwo wishingikirije ku ki?+ 20 Uravuga uti: ‘mfite ubuhanga n’imbaraga byo kurwana.’ Ariko ibyo ni amagambo gusa! Ubwo se wiringiye nde ku buryo watinyuka kunyigomekaho?+ 21 Dore wishingikirije ku mwami wa Egiputa+ umeze nk’urubingo rusadutse. Nyamara umuntu arwishingikirijeho rwamwinjira mu kiganza rukagitobora. Ibyo ni byo Farawo umwami wa Egiputa akorera abamwiringira bose. 22 Ntumbwire uti: ‘Yehova Imana yacu ni we twiringiye,’+ kuko ahantu hirengeye bamusengeraga n’ibicaniro bye Hezekiya yabikuyeho,+ akabwira u Buyuda na Yerusalemu ati: ‘mujye musengera imbere y’iki gicaniro muri Yerusalemu.’”’+ 23 None rero, nimutege na databuja umwami wa Ashuri. Ndabaha amafarashi 2.000 turebe ko mushobora kubona abayagenderaho.+ 24 Ubwo se, niba wishingikirije kuri Egiputa kubera amagare yayo y’intambara, n’abagendera ku mafarashi bayo, wabasha gutsinda n’umwe muri ba guverineri niyo yaba yoroheje kurusha abandi bose mu bagaragu ba databuja? 25 None se utekereza ko nateye iki gihugu kugira ngo nkirimbure Yehova atampaye uburenganzira? Yehova ubwe yaranyibwiriye ati: ‘zamuka utere kiriya gihugu, ukirimbure!’”

  • 2 Abami 19:10
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 10 “Mugende mubwire Hezekiya umwami w’u Buyuda muti: ‘Imana yawe wiringira ntigushuke ngo ikubwire iti: “Umwami wa Ashuri ntazigera atsinda Yerusalemu.”+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze