-
2 Abami 19:1-4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
19 Umwami Hezekiya akimara kubyumva, ahita aca imyenda ye, yambara imyenda y’akababaro,* maze yinjira mu nzu ya Yehova.+ 2 Nuko atuma Eliyakimu wari ushinzwe ibyo mu rugo* rw’umwami, na Shebuna umunyamabanga n’abakuru b’abatambyi, ngo bajye kureba umuhanuzi Yesaya+ umuhungu wa Amotsi, bagenda bambaye imyenda y’akababaro. 3 Baramubwira bati: “Hezekiya aravuze ngo: ‘uyu munsi ni umunsi w’akababaro no gutukwa no gusuzugurwa bikabije, kuko abana bageze igihe cyo kuvuka* ariko nta mbaraga zo kubabyara.+ 4 Ahari Yehova Imana yawe azumva amagambo ya Rabushake, uwo shebuja, ni ukuvuga umwami wa Ashuri, yatumye ngo atuke Imana ihoraho+ kandi azamuhanira amagambo Yehova Imana yawe yumvise. Ubwo rero nawe usenge+ usabira abasigaye barokotse.’”
-