ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yosuwa 10:29, 30
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 29 Nuko Yosuwa n’Abisirayeli bose bava i Makeda bajya i Libuna barahatera.+ 30 Icyo gihe na bwo, Yehova atuma Abisirayeli bafata uwo mujyi n’umwami waho,+ bicisha inkota abantu baho bose, ntihagira n’umwe urokoka. Umwami waho bamukorera nk’ibyo bakoreye umwami w’i Yeriko.+

  • 2 Abami 8:22
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 22 Ariko Edomu yakomeje kwigomeka ku Buyuda kugeza n’uyu munsi.* Icyo gihe ni bwo n’abantu b’i Libuna+ batangiye kwigomeka.

  • 2 Abami 19:8-13
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 8 Rabushake amaze kumva ko umwami wa Ashuri yavuye i Lakishi,+ asubirayo ajya kumureba, asanga arwana n’ab’i Libuna.+ 9 Icyo gihe ni bwo uwo mwami yamenye ko Tiruhaka umwami wa Etiyopiya aje kumurwanya. Nuko yongera kohereza abantu+ kwa Hezekiya, ngo bamubwire bati: 10 “Mugende mubwire Hezekiya umwami w’u Buyuda muti: ‘Imana yawe wiringira ntigushuke ngo ikubwire iti: “Umwami wa Ashuri ntazigera atsinda Yerusalemu.”+ 11 Wiyumviye ibyo abami ba Ashuri bakoreye ibihugu byose bakabirimbura.+ None se wibwira ko ari wowe uzarokoka? 12 Ese imana z’ibihugu ba sogokuruza barimbuye, zigeze zikiza ibyo bihugu? Gozani, Harani,+ Resefu n’abaturage bo muri Edeni babaga i Telasari, bari he? 13 Umwami w’i Hamati ari he? Umwami wo muri Arupadi n’umwami w’umujyi wa Sefarivayimu, n’uwa Hena n’uwa Iva bo bari he?’”+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze