-
2 Abami 19:14-19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Hezekiya afata amabaruwa abo bantu bari bamuzaniye arayasoma, hanyuma arazamuka ajya ku nzu ya Yehova maze ayarambura* imbere ya Yehova.+ 15 Hezekiya atangira gusenga+ Yehova ati: “Yehova Mana ya Isirayeli yicara ku ntebe iri hejuru* y’abakerubi,+ ni wowe Mana y’ukuri wenyine utegeka ubwami bwose bwo ku isi.+ Ni wowe waremye ijuru n’isi. 16 Yehova, tega amatwi wumve.+ Yehova, fungura amaso urebe.+ Umva amagambo Senakeribu yatumye abantu ngo baze bagutuke, wowe Mana ihoraho. 17 Yehova, ni byo koko abami ba Ashuri barimbuye abaturage n’ibihugu byabo.+ 18 Batwitse imana z’ibyo bihugu kuko zari ibigirwamana,+ zikaba imana zakozwe n’abantu,+ zikozwe mu biti no mu mabuye. Iyo ni yo mpamvu bashoboye kuzirimbura. 19 None Yehova Mana yacu, turakwinginze umudukize kugira ngo ubwami bwose bwo ku isi bumenye ko wowe Yehova ari wowe Mana wenyine.”+
-