-
2 Abami 19:22-24Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
22 Ubwo uzi uwo watutse ukamusebya?+
Uzi uwo wakankamiye,+
Ukamurebana agasuzuguro?
Ni Uwera wa Isirayeli!+
23 Watutse Yehova+ ukoresheje intumwa zawe,+ uravuga uti:
‘Mfite amagare y’intambara menshi,
Nzazamuka njye hejuru cyane mu misozi,
Mu turere twa kure cyane two muri Libani.
Nzatema ibiti byaho birebire by’amasederi, n’ibiti byaho byiza kurusha ibindi by’imiberoshi.
Nzacengera njye kwihisha kure cyane, mu mashyamba y’ibiti byinshi.
24 Nzacukura amariba, nywe amazi yo mu bihugu by’amahanga;
Ibirenge byanjye bizakamya imigende* y’amazi yo muri Egiputa.’
-
-
Yesaya 10:20Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
20 Kuri uwo munsi abasigaye bo muri Isirayeli
N’abarokotse bo mu muryango wa Yakobo,
Ntibazongera kwishingikiriza ku wabakubitaga.+
Ahubwo bazishingikiriza kuri Yehova,
Uwera wa Isirayeli mu budahemuka.
-