20 Yehova ajye asubiza isengesho ryawe mu gihe uri mu bibazo.
Imana ya Yakobo ijye ikurinda nusenga mu izina ryayo.+
2 Ijye igufasha iri ahera,+
Kandi igushyigikire iri i Siyoni.+
3 Yibuke amaturo yawe yose,
Kandi yemere igitambo cyawe gitwikwa n’umuriro. (Sela)