-
Intangiriro 18:19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
19 Kuko impamvu yatumye mumenya ari ukugira ngo ategeke abana be n’abazamukomokaho bose bajye bakurikiza amategeko ya Yehova, bakore ibyo gukiranuka kandi bace imanza zitabera,+ bityo Yehova azakore ibyo yasezeranyije Aburahamu byose.”
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 4:9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 “Icyakora mube maso kandi mwirinde kugira ngo mutibagirwa ibintu byose mwiboneye. Ntibizave ku mitima yanyu igihe cyose mukiriho, kandi muzabibwire abana banyu n’abuzukuru banyu.+
-
-
Yosuwa 4:21-24Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
21 Nuko abwira Abisirayeli ati: “Mu gihe kizaza abana banyu nibababaza bati: ‘aya mabuye asobanura iki?’+ 22 Muzabasobanurire muti: ‘Abisirayeli bambutse Yorodani bagenda ku butaka bwumutse.+ 23 Yehova Imana yanyu yakamije amazi ya Yorodani imbere yacu kugeza igihe twambukiye, nk’uko Yehova Imana yanyu yabigenje ku Nyanja Itukura, igihe yayikamirizaga imbere y’Abisirayeli kugeza barangije kwambuka.+ 24 Ibyo yabikoreye kugira ngo abantu bo mu isi yose bamenye ko Yehova afite imbaraga nyinshi+ no kugira ngo muzakomeze gutinya Yehova Imana yanyu igihe cyose.’”
-