22 Yosiya+ yabaye umwami afite imyaka umunani, amara imyaka 31 ategekera i Yerusalemu.+ Mama we yitwaga Yedida, akaba yari umukobwa wa Adaya w’i Bosikati.+ 2 Yakoze ibishimisha Yehova, yigana ibyiza sekuruza Dawidi yakoze,+ akomeza kumvira ntiyakora ibikorwa bibi.