-
Kuva 7:1, 2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Nuko Yehova abwira Mose ati: “Dore nakugize nk’Imana imbere ya Farawo kandi Aroni umuvandimwe wawe azakubera umuhanuzi.+ 2 Naho wowe uzavuge ibyo nzagutegeka byose. Aroni umuvandimwe wawe ni we uzajya abibwira Farawo kandi Farawo agomba kureka Abisirayeli bakagenda, bakava mu gihugu cye.
-