23 Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati: “Bazongera kuvugira aya magambo mu gihugu cy’u Buyuda no mu mijyi yaho igihe nzagarura abari barajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu, bati: ‘Yehova aguhe umugisha, wowe hantu ho gutura hakiranuka,+ wowe musozi wera.’+