2Aba ni bo bantu bo muri iyo ntara bavuye i Babuloni,+ aho Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yari yarabajyanye+ hanyuma bakagaruka i Yerusalemu n’i Buyuda, buri wese akajya mu mujyi we.+
70 Nuko abatambyi, Abalewi, bamwe mu baturage, abaririmbyi, abarinzi b’amarembo n’Abakozi bo mu rusengero* batura mu mijyi yabo. Uko ni ko Abisirayeli bose batuye mu mijyi yabo.+