-
Abalewi 25:39-42Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
39 “‘Umwisirayeli nakena akagusaba ko umugura,+ ntuzamukoreshe nk’ukoresha umucakara.+ 40 Uzamukoreshe nk’umukozi ukorera ibihembo,+ cyangwa nk’umunyamahanga. Azagukorere kugeza mu Mwaka w’Umudendezo. 41 Uwo mwaka nugera azave iwawe, we n’abana be, asubire mu muryango we. Azasubire mu isambu ya ba sekuruza.+ 42 Abisirayeli ni abagaragu banjye nakuye mu gihugu cya Egiputa.+ Ntibazigurishe nk’uko umugaragu agurishwa.
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 15:12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 “Nugura umuvandimwe wawe w’Umuheburayo cyangwa Umuheburayokazi akagukorera imyaka itandatu, mu mwaka wa karindwi uzamureke agende agire umudendezo.+
-