-
Yeremiya 7:24, 25Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
24 Ariko ntibigeze bumva cyangwa ngo batege amatwi,+ ahubwo bakomeje gukurikiza imigambi yabo mibi,* bayoborwa n’imitima yabo mibi itumva+ kandi basubira inyuma aho kujya imbere, 25 uhereye umunsi ba sogokuruza banyu baviriye mu gihugu cya Egiputa kugeza uyu munsi.+ Ni yo mpamvu nakomeje kubatumaho abagaragu banjye bose b’abahanuzi, nkabohereza buri munsi kandi nkabikora kenshi.*+
-