-
Yeremiya 7:5-7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Mu by’ukuri nimuhindura imyifatire yanyu n’ibikorwa byanyu, mugakurikiza ubutabera by’ukuri mu gihe umuntu afitanye ikibazo na mugenzi we,+ 6 nimutagirira nabi umuntu wavuye mu kindi gihugu, imfubyi* n’umupfakazi,+ ntimumenere amaraso y’inzirakarengane aha hantu kandi ntimukurikire izindi mana kugira ngo mwiteze ibindi byago,+ 7 nanjye nzabemerera gukomeza gutura aha hantu, mu gihugu nahaye ba sogokuruza banyu, muhature igihe cyose.”’”*
-