25 Dore ibyo Imana yabwiye Yeremiya byari kuba ku baturage bose b’i Buyuda. Icyo gihe hari mu mwaka wa kane w’ubutegetsi bwa Yehoyakimu,+ umuhungu wa Yosiya umwami w’u Buyuda, ni ukuvuga mu mwaka wa mbere w’ubutegetsi bwa Nebukadinezari umwami w’i Babuloni.