12 aramanuka ajya ku nzu y’umwami, mu cyumba cy’umunyamabanga. Abatware bose bari bicaye aho: Elishama+ wari umunyamabanga, Delaya umuhungu wa Shemaya, Elunatani+ umuhungu wa Akibori,+ Gemariya umuhungu wa Shafani, Sedekiya umuhungu wa Hananiya n’abandi batware bose.