10 Nuko Baruki asoma mu ijwi rinini amagambo ya Yeremiya yari mu gitabo, ayasomera mu nzu ya Yehova mu cyumba cya Gemariya+ umuhungu wa Shafani+ umwanditsi, mu rugo rwo haruguru, mu muryango w’irembo rishya ry’inzu ya Yehova,+ ayasoma abantu bose bumva.