ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Abami 24:6
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 6 Nuko Yehoyakimu arapfa,*+ maze umuhungu we Yehoyakini, aramusimbura aba ari we uba umwami.

  • 2 Abami 24:8
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 8 Yehoyakini+ yabaye umwami afite imyaka 18, amara amezi atatu ategekera i Yerusalemu.+ Mama we yitwaga Nehushita akaba yari umukobwa wa Elunatani w’i Yerusalemu.

  • 2 Abami 24:15
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 15 Uko ni ko Umwami Nebukadinezari yajyanye Yehoyakini+ ku ngufu i Babuloni.+ Nanone yajyanye mama w’umwami, abagore b’umwami, abakozi b’ibwami n’abantu bakomeye bo muri icyo gihugu, abavana i Yerusalemu abajyana i Babuloni ku ngufu.

  • 2 Ibyo ku Ngoma 36:9, 10
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 9 Yehoyakini+ yabaye umwami afite imyaka 18, amara amezi atatu n’iminsi 10 ategekera i Yerusalemu kandi yakomeje gukora ibyo Yehova yanga.+ 10 Nuko mu ntangiriro z’umwaka, Umwami Nebukadinezari yohereza abasirikare bafata Yehoyakini bamujyana i Babuloni+ hamwe n’ibikoresho by’agaciro byo mu nzu ya Yehova.+ Hanyuma ashyiraho Sedekiya, wavukanaga na papa wa Yehoyakini, aba umwami w’u Buyuda na Yerusalemu.+

  • Yeremiya 22:24
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 24 “Yehova Imana ihoraho aravuga ati: ‘ndahiye mu izina ryanjye ko wowe Koniya*+ umuhungu wa Yehoyakimu+ umwami w’u Buyuda, niyo waba uri impeta iri ku kuboko kwanjye kw’iburyo nkoresha ntera kashe, nagukuramo!

  • Yeremiya 22:30
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 30 Yehova aravuga ati:

      ‘Mwandike ko uyu mugabo atagira abana,

      Ko ari umugabo utazagira icyo ageraho mu gihe cyo kubaho kwe,*

      Kuko nta n’umwe mu rubyaro rwe

      Uzicara ku ntebe y’ubwami ya Dawidi ngo yongere ategeke mu Buyuda.’”+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze