-
2 Abami 24:17-19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
17 Umwami w’i Babuloni yafashe Mataniya, wari murumuna wa papa wa Yehoyakini,+ amusimbuza Yehoyakini aba ari we uba umwami. Umwami yahinduye izina rya Mataniya amwita Sedekiya.+
18 Sedekiya yabaye umwami afite imyaka 21, amara imyaka 11 ategekera i Yerusalemu. Mama we yitwaga Hamutali+ akaba yari umukobwa wa Yeremiya w’i Libuna. 19 Yakomeje gukora ibyo Yehova yanga, nk’ibyo Yehoyakimu yakoze byose.+
-