-
2 Ibyo ku Ngoma 36:10-12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 Nuko mu ntangiriro z’umwaka, Umwami Nebukadinezari yohereza abasirikare bafata Yehoyakini bamujyana i Babuloni+ hamwe n’ibikoresho by’agaciro byo mu nzu ya Yehova.+ Hanyuma ashyiraho Sedekiya, wavukanaga na papa wa Yehoyakini, aba umwami w’u Buyuda na Yerusalemu.+
11 Sedekiya+ yabaye umwami afite imyaka 21, amara imyaka 11 ategekera i Yerusalemu.+ 12 Yakomeje gukora ibyo Yehova Imana ye yanga. Ntiyicishije bugufi imbere ya Yeremiya,+ umuhanuzi wavugaga abitegetswe na Yehova.
-