25 Mu mwaka wa 9 w’ubutegetsi bwa Sedekiya, mu kwezi kwa 10, ku itariki ya 10, Nebukadinezari+ umwami w’i Babuloni n’ingabo ze zose bateye Yerusalemu.+ Yahashinze amahema maze yubaka urukuta rwo kugota uwo mujyi+ 2 kandi yakomeje kuwugota kugeza mu mwaka wa 11 w’ubutegetsi bwa Sedekiya.